Amasomo yo ku cyumweru cya 17 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cya mbere cy’Abami 3,5.7-12

Ari aho i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?»  None rero, Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa cyangwa kubarurwa, kubera ubwinshi bw’abawugize. Ha rero umugaragu wawe umutima ushishoza kugira ngo ategeke umuryango wawe, asobanure ikibi n’icyiza; ubundi se koko ni nde washobora gutegeka umuryango wawe ukomeye bene aka kageni?»

Icyo Salomoni asabye gishimisha Uhoraho. Imana iramubwira iti «Kubera ko usabye ibyo, ukaba utisabiye ubugingo burambye, ntube wisabiye ubukungu, kandi ukaba utasabye ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukaba wisabiye gusobanukirwa kugira ngo utegekane ubutungane, ngiye kugukorera ibihuje n’amagambo yawe: nguhaye umutima w’ubwitonzi n’ubuhanga ku buryo uzasumba uwakubanjirije wese, n’uzagukurikira wese.

Zaburi ya 118 (119), 57.72, 76-77, 127-128, 129-130

Uhoraho, ndabivuze: umugabane wanjye

ni ugukurikiza ijambo ryawe.

Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi

by’amasikeli ya zahabu na feza.

Urukundo rwawe ni rwo rwampoza,

nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe.

Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho,

kuko amategeko yawe antera ubwuzu.

Ni cyo gituma nkunda amategeko yawe,

kurusha zahabu, ndetse zahabu iyunguruye.

Ni cyo cyatumye nsanga amatangazo yawe atunganye,

nkanga imigirire yose y’ububeshyi.

Amategeko yawe ni agatangaza,

ni cyo gituma umutima wanjye uyakomeyeho.

Guhishura amagambo yawe ni urumuri.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,28-30

Bavandimwe, tuzi kandi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. Abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.

Publié le