Amasomo yo ku cyumweru cya 19 gisanzwe, Umwaka C

[wptab name=’Isomo rya 1: Buh 18′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 18,6-9

Iryo joro ryari ryaramenyeshejwe mbere abasokuruza bacu,
kugira ngo ubwo bari bazi indahiro bishingikirije,
barusheho kugira ubutwari.
Nuko umuryango wawe uritegerezamo
agakiza k’intungane n’irimbuka ry’abanzi bawo.
Koko, igihe wahoraga abanzi bacu, ni bwo wadukijije,
uraduhamagara ngo tuze tukugana.
Abasabaniramana bakomoka ku ntungane
baturaga ibitambo mu ibanga,
bityo bemereza icyarimwe iri tegeko ry’Imana,
rivuga ko abatagatifujwe bagomba gusangira amahirwe n’ibyago,
nuko batera ibisingizo by’abasekuruza babo.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 32(33)’]

Zaburi ya 32(33),1.12.18-19.20.22

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho!
Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.
Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,
hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha,
akita ku biringira impuhwe ze,
kugira ngo abakize urupfu,
anababesheho mu gihe cy’inzara.

Twebwe rero twizigiye Uhoraho;
ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.
Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,
nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Hebureyi 11′]

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 11,1-2.8-19

Ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara. Ukwemera ni ko kwahesheje abakera gushimwa n’Imana.
Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya. Ukwemera kwatumye atura nk’umushyitsi mu gihugu yasezeranijwe, acumbika mu ihema, hamwe na Izaki na Yakobo, ari bo basangiye amasezerano. Abrahamu uwo yari ategereje umurwa wubatse ku kibanza gikomeye, watekerejwe kandi ukubakwa n’Imana ubwayo.
Ukwemera kwatumye na Sara, wari ugeze mu zabukuru, ahabwa ubushobozi bwo gusama inda, kuko yari yizeye ubudahemuka bw’Uwabagiriye amasezerano. Ni na yo mpamvu umuntu umwe, ndetse wari wegereje urupfu yakomotsweho n’imbaga ingana n’inyenyeri zo mu kirere kandi itabarika nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.
Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranijwe, ariko basa n’ababirabukwa, babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si. Abavuga batyo baragaragaza rwose ko bari mu gushakashaka igihugu cy’iwabo nyakuri; kuko iyo baza kuba bakumbuye icyo baturutsemo, bari bagifite umwanya uhagije wo gusubirayo. Mu by’ukuri bari barangamiye ikindi gihugu cyiza, ari cyo iwabo ho mu ijuru. Ni na yo mpamvu Imana itagira ipfunwe ryo kwitwa Imana yabo, kuko ari Yo yabateguriye umurwa.
Ukwemera kwatumye, mu gihe cy’igeragezwa, Abrahamu atura Izaki ho igitambo; atura umwana we w’ikinege, kandi yari yarahawe amasezerano, abwirwa ati «Izaki ni we uzaguhesha urubyaro ruzakwitirirwa.» Yiyemezaga ko Imana ishobora no kuzura uwapfuye, bituma asubizwa umwana we, biba n’amarenga y’ibizaza.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le