Isomo rya 1: Igitabo cya 1 cy’Abami 9,9a.11-13a
Ahageze, yinjira mu buvumo araharara. Uhoraho aravuga ati «Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.» Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro, haza akayaga gahuhera. Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo.
Zaburi ya 84 (85), 9ab-10, 11-12, 13-14
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,
bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.
Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,
kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 9,1-5
Ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.