Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 11,1-10
Dore ibyo Uhoraho Imana avuze: Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo. Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, kandi unamutoze gutinya Uhoraho. Ntazaca Imanza “akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu, Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye, umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi. Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko.Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. Inka n’igicokoma , bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri. Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja! Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose akazayigana, aho atuye hakazabengerana ikuzo.
Zaburi ya 71 (72), 1-2, 7-8, 12-13, 17
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Mu gihe cye ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’ isi.
Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.
Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!
Imiryango yose y’isi izamuherwamo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe!
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 15,4-9
Bavandimwe, ibyanditswe kera byose byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo. Imana soko y’ukwihangana n’uguhurnurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka, kugira ngo mu mutima umwe no mu ijwi rimwe muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.
Ku mpamvu y’ibyo rero, nimwakirane nk’uko Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana. Ndahamya ko Kristu yigize umugaragu w’abagenywe kugira ngo yerekane ubudahemuka bw’Imana, maze yuzuze ibyo abasokuruza basezeranijwe. Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe.»