Amasomo yo ku cyumweru cya 2, Pasika

[wptab name=’Isomo rya 1: Ibyakozwe n Intumwa 5′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 5,12-16

Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. Ariko n’ubwo rubanda babashimaga, ntihagire n’umwe utinyuka kubegera. Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani. Byageraga n’aho bazana abarwayi mu mihanda y’umugi, bakabaryamisha ku mariri cyangwa mu ngobyi kugira ngo Petero naza kuhanyura, nibura igicucu cye kigere kuri umwe muri bo. Ndetse n’imbaga nyamwinshi y’abantu bagashika, baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abantu bahanzweho na za roho mbi, maze bose bagakira.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 117 (118)’]

Zaburi ya 117 (118),1.4, 22-23, 24-25, 26ab.27a.29

R/Urukundo rwe ruhoraho iteka! 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

Abatinya Uhorano nibabivuge babisubiremo,

Bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu!

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

Maze biba agatangaza mu maso yacu.

 

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

Nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

Emera Uhoraho, emera utange umukiro!

Emera Uhoraho, emera utange umutsindo!

 

Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho!

Uhoraho ni Imana, aratumurikira.

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Ibyahishuwe 1′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 1,9-11a.12-13.17-19

Jyewe Yohani, umuvandimwe wanyu na mugenzi wanyu musangiye amagorwa, ubwami n’ubwiyumanganye muri Yezu, nari ndi mu kirwa cya Patimosi ku mpamvu y’ijambo ry’Imana, n’iy’ubuhamya bwa Yezu. Nuko ku munsi wa Nyagasani ntwarwa na Roho w’Imana, maze numva inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti, rigira riti «Ibyo ubona, ubyandike mu gitabo, maze ubyoherereze izi Kiliziya uko ari ndwi. Ubwo ndahindukira, kugira ngo ndebe iryo jwi ryamvugishaga, maze nkebutse mbona amatara arindwi ya zahabu, 13kandi mbona rwagati muri ayo matara, umeze nk’Umwana w’umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, akindikije umukandara wa zahabu. Ngo mukubite amaso, ngwa ku birenge bye nk’uwapfuye, ariko anshyiraho ikiganza cy’iburyo, avuga ati «Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu. None rero, andika ibyo wabonye, ibiriho n’ibigomba kuzaba hanyuma.[/wptab][end_wptabset]

Publié le