Amasomo yo ku cyumweru cya 20 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 56,1.6-7

Uhoraho avuze atya:

Nimuharanire ubutungane, mukurikize ubutabera,

kuko umukiro wanjye wegereje,

n’ubuntu bwanjye bugiye kwigaragaza.

Naho abanyamahanga bizirika kuri Uhoraho,

bakamuyoboka bakunze izina rye

kandi bakamubera abagaragu,

abo bose bubahiriza isabato, ntibayice,

bagakomera ku Isezerano ryanjye,

nzabazana ku musozi wanjye mutagatifu,

nzatuma bishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo.

Ibitambo byabo bitwikwa n’andi maturo,

bizakirwa ku rutambiro rwanjye,

kuko Ingoro yanjye izitwa

«Ingoro yo gusengerwamo n’amahanga yose.»

Zaburi ya 66(67),2b-3, 5abd,7b-8

itwereke uruhanga rwayo rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

Amoko yose niyishime, aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’isi.

Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha.

Imana niduhe umugisha,

kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 11, 13-15.29-32

Mwebwe abanyamahanga, dore icyo mbabwira: mu rugero jyewe ndi intumwa mu mahanga, nubahiriza ubutumwa nahawe, nizera gutera ishyari abo dusangiye ubwoko ngo ngire bamwe muri bo ndokora. Kuko niba ugucibwa kwabo kwararonkeye isi kwiyunga n’Imana, ukugarurwa kwabo kuzacura iki kitari ukuzuka kw’abari barapfuye? Koko rero igihe Imana imaze gutanga no gutora, ntiyisubiraho. Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kwabo, bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi.

Publié le