Amasomo yo ku cyumweru cya 21 gisanzwe – Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 22,19-23

Ngiye kukwirukana ku murimo wawe,

nkunyage umwanya wawe.

Uwo munsi kandi, nzahamagara Eliyakimu,

mwene Hilikiyahu, umugaragu wanjye,

nzamwambike ikanzu yawe, mukenyeze umukandara wawe,

mugabire ubutware bwawe,

azabere umubyeyi abatuye Yeruzalemu n’abo mu nzu ya Yuda.

Nzashyira ku ntugu ze urufunguzo rw’inzu ya Dawudi,

nakingura, he kugira ushobora gukinga,

nakinga, he kugira ukingura.

Nzamushyigikira akomere nk’inkingi ishinze ahantu hakomeye,

azabe intebe y’ikuzo ry’inzu ya se.

Zaburi ya 137(138), 1-2a, 2bc-3, 6a.8

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,

maze nkogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutakiye, waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

N’ubwo Uhoraho akomeye bwose,

Uhoraho azankorera byose!

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!

Isomo rya 2: Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 11,33-36

Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo! «Koko rero, ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama, cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura?» Ko byose bikomoka kuri We bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose! Amen.

Publié le