[wptab name=’Isomo: Amosi 6′]
Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi 6,1a.4-7
Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni,
n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya,
Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu,
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 145(146)’]
Zaburi ya 145(146), 5a.6c.7ab, 7c-8, 9-10a
Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,
akaba mudahemuka iteka ryose,
akarenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.
Uhoraho abohora imfungwa,
Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho agakunda ab’intungane.
Uhoraho arengera abavamahanga,
agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,
ariko akayobagiza inzira z’ababi.
Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo.
[/wptab]
[wptab name=’1 Timote 6′]
Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote 6,11-16
Naho wowe, muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza. Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi. Mbigutegekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato: wite ku mategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa kugeza ku munsi w’Ukwigaragaza kw’Umwami wacu Yezu Kristu. Koko rero igihe cyagenywe nikigera, azagaragazwa n’Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi, Umwami w’abami, n’Umutegetsi w’abategetsi, Yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa, ntihagire umuntu n’umwe waba yarayibonye cyangwa ngo ashobore kuzayibona bibaho. Niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo! Amen.[/wptab]
[end_wptabset]