Amasomo yo ku cyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka C

[wptab name=’Isomo rya 1: Iyimuk 17′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 17,8-13

Nuko igitero cy’Abamaleki kiraza, maze kirwanya Israheli i Refidimu. Ni bwo Musa abwiye Yozuwe, ati «Dutoranyirize intwari, maze ujye kurwanya Abamaleki; ejo nzahagarara mu mpinga ya kariya gasozi, mfite inkoni y’Imana mu kiganza cyanjye.» Yozuwe agenza uko Musa yari yamubwiye. Arwana n’Abamaleki; naho Musa na Aroni na Huru bazamuka mu mpinga y’agasozi. Iyo Musa yabaga ateze amaboko, Abayisraheli baraganzaga; naho yaba amanuye amaboko, Abamaleki bakaganza. Hashize igihe, amaboko ya Musa aza kunanirwa. Nuko benda ibuye barimwicazaho; Aroni na Huru bakaramira amaboko ye, umwe ari mu ruhande rumwe, undi mu rundi. Bityo amaboko ye aguma hamwe, kugeza igihe izuba rirenga. Nuko Yozuwe amarira ku bugi bw’inkota Amaleki n’ingabo ze.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 120 (121)’]

Zaburi ya 120 (121),1-2, 3-4, 5-6, 7-8

Amaso nyahanze impinga y’imisozi:

mbese nzatabarwa n’uvuye he?

Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho

waremye ijuru n’isi.

Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,

umurinzi wawe ntasinziriye.

Oya, umurinzi wa Israheli

ntasinziriye, ntanahunyiza.

Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe,

ahora akurengera mu rugendo.

Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa

cyangwa umwezi wa nijoro.

Uhoraho azakurinda ikibi cyose,

anakurindire amagara yawe.

Ni koko, Uhoraho azakurinda,

kuva uhagurutse kugeza uhindukiye,

uhereye ubu n’iteka ryose.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 2 Timote 3′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote 3, 14-17; 4, 1-2

Ariko wowe, gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho; kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu; ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu. Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha, no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane; bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose. Nkurahirije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, ku mpamvu y’ukwigaragaza kwe n’Ubwami bwe: amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le