Amasomo yo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi – Umwaka A

Isomo rya 1: Igitab cy’umuhanuzi Izayi 35, 1-6a.10

Ubutayu n’ubutaka bubi nibuhimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye Ubwiza bw’ imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana,mubwire abakutse umutima muti «Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.»Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo.Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka, bagere i Siyoni batera urwamo rw’ ibyishimo. Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira, ibinezaneza n’umunezero bibasanganire, agahinda n’amaganya bizahunge. 

 Zaburi ya 145 (146), 7, 8,9ab.10a

Uhoraho arenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha mugati,

Uhoraho abohora imfungwa.

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira imfubyi n’umupfakazi,

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo. 

Isomo rya 2: Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo 5, 7-10

Bavandimwe, nimwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira. Nimwitegereze umuhinzi ukuntu yihangana ategereje ko ubutaka bwe bubyara umusaruro mwiza; akihangana ubutarambirwa. Namwe rero nimwihangane, mwikomeze umutima kuko isesekara rya Nyagasani riri hafi. Bavandimwe, ntimukijujute bamwe ku bandi kugira ngo mudacirwa urubanza; dore umucamanza ahagaze imbere y’umuryango. Bavandimwe, ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani.

Publié le