Isomo rya 1: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2, 14.22b-33
Ku munsi wa Pentekositi, Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye. Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe nk’uko mubizi ubwanyu, uwo muntu rero bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa mwaramwishe, mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome. Ariko Imana yaramuzuye imubohora ku ngoyi z’urupfu, kuko bitashobokaga ko rumuherana. Koko kandi Dawudi yavuze ibimwerekeyeho ati ‘Narebaga Nyagasani imbere yanjye ubudahwema, kuko ari iburyo bwanjye, kugira ngo ntadandabirana. Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo, n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe, byongeye kandi nzaruhukana icyizere, kuko utazatererana ubugingo bwanjye mu kuzimu, kandi ntuzatume intungane yawe imenyana n’ubushanguke. Wamenyesheje inzira zigana mu bugingo, unyuzuzamo ibyishimo unyereka uruhanga rwawe.’ Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi. Nyamara kuba yari umuhanuzi, kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho, yabonye atyo mbere y’igihe iby’izuka rya Kristu, maze amuvugaho ati ‘Ntiyatereranywe ikuzimu kandi umubiri we ntiwigeze umenyana n’ubushanguke.’ Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo. Aho amariye gukuzwa n’ububasha bw’Imana, no guhabwa na Se Roho Mutagatifu wasezeranywe, amusendereza mu bantu nk’uko mubibona kandi mubyumva.»
Zaburi ya 15(16), 1-2a.5, 7-8, 9-10, 2b.11)
Inyik/ Nyagasani, wamenyesheje inzira y’ubugingo.
Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye !
Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi.»
Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.
Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,
amagara yanjye akamererwa neza,
n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze ;
kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,
kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.
Nta mahirwe yandi nagira atari wowe !
Uzamenyesha inzira y’ubugingo;
hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.
Isomo rya 2: Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa 1, 17-21
Bavandimwe, niba mwiyambaza lmana nk’Umubyeyi wanyu, Yo itagira aho ibogamira kandi igacira buri muntu urubanza ikurikije ibikorwa bye, nimugendere mu gitinyiro igihe cyose muri ku isi ; kuko muzi y’uko atari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza, byabarokoye mu migenzereze mibi mwarazwe n’abakurambere banyu; ahubwo ko mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu, nk’ay’intama itagira inenge cyangwa ubwandure. Kristu ni We watoranyijwe mbere y’ihangwa ry’isi, kandi agaragazwa mu bihe by’indunduro ku mpamvu yanyu. Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.