Amasomo yo ku cyumweru cya 3 cya Pasika

Amasomo yo ku cyumweru cya 3 cya Pasika – C

[wptab name=’Isomo rya 1: Ibyakozwe n Intumwa 5′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 5,27b-32.40b-41

Umuherezabitambo mukuru arababaza ati «Twari twarabihanangirije dukomeje kutazongera kwigisha mwitwaje iryo zina, none dore Yeruzalemu yose mwayujujemo inyigisho zanyu. Murashaka rero kuduhamya amaraso y’uwo muntu?» Petero n’izindi Ntumwa barabasubiza bati «Tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Imana y’abasekuruza bacu yazuye Yezu, uwo mwishe mumumanitse ku giti. Ni we Imana yakurishije ububasha bwayo ngo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo aronkere Israheli ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Turi abagabo bo kubihamya, twe na Roho Mutagatifu Imana yahaye abayumvira.» Bahamagara Intumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura. Intumwa ngo zive mu Nama nkuru, zigenda zishimye kuko zagize ihirwe ryo kugirirwa nabi, zizira izina rya Yezu. Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 29(30)’]

Zaburi ya 29(30), 3-4, 5-6ab, 6cd.12, 13

Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza;

Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,

maze ungarurira kure nenda gupfa.

 

Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,

mumwogeze muririmba ubutungane bwe;

kuko uburakari bwe butamara akanya,

naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka;

ijoro ryose riba amarira gusa,

ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.

 

Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,

ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.

Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,

Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.

[/wptab]

[wptab name=’Ibyahishuwe 5′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe 5,11-14

Nuko ngo ndebe, numva ijwi ry’abamalayika batabarika, bakikije intebe y’ubwami na bya Binyabuzima n’Abakambwe. Bari ibihumbi n’ibihumbi; amagana n’amagana, bakavuga mu ijwi riranguruye bati «Umwana w’intama watambwe akwiriye guharirwa ububasha, ubutunzi n’ubuhanga, imbaraga n’icyubahiro, ikuzo n’ibisingizo.» Maze icyitwa ikiremwa cyose, ari mu ijuru ari ku isi, ari ikuzimu, ari no mu nyanja, mbese ibyaremwe byose bihari, mbyumva bivuga biti «Ibisingizo n’icyubahiro, ikuzo n’ububasha, ni iby’Uwicaye ku ntebe y’ubwami na Ntama, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» Naho bya Binyabuzima bine bigasubiza, biti «Amen!» Ba Bakambwe na bo barapfukama, barasenga.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le