Amasomo yo ku cyumweru cya 3 cy’Igisibo, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Iyimukamisiri 17, 3-7

Nuko imbaga yose yicirwa n’inyota mu butayu, rubanda bitotombera Musa, bavuga bati «Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugira ngo utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu?» Musa atakambira Uhoraho avuga ati «Iyi mbaga ndayigenza nte? Ni akanya gato bakanyicisha amabuye!» Uhoraho abwira Musa, ati «Jya imbere ya rubanda, ujyane na bamwe mu bakuru b’imiryango ya Israheli; ufate na ya nkoni yawe wakubitaga mu ruzi, maze ugende. Dore ndi buguhagarare imbere, hejuru ya ruriya rutare ruri ku musozi wa Horebu. Uze gukubita urutare, rutobokemo amazi, maze rubanda banywe.» Musa rero abigenza atyo, mu maso y’abakuru b’imiryango ya Israheli. Aho hantu ahita izina rya Massa na Meriba , (ari byo kuvuga Kigeragezo na Rwiyenzo), ku mpamvu y’urwiyenzo Abayisraheli bari bamushatseho, no kubera ko bari bagerageje Uhoraho, bavuga ngo: Mbese Uhoraho aturimo, cyangwa se si byo?
Zaburi 94(95), 1-2.3-4.5-6.7.8-9.10-11

Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.

Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange,
ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose.
Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye,
maze akagenga n’impinga z’imisozi.

Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye.
Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.
Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,
aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,
maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse,
ntibazi amayira yanjye!’
Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari
ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 5, 1-2. 5-8

Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu. Ku bwe twashyikiriye, mu kwemera, iyi neza tuganjemo, none twiratira gutegereza ikuzo ry’Imana. Ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. Koko rero igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe. Birakomeye ko hagira upfira intungane; sinzi niba hagira uwemera gupfira inyangamugayo. Imana rero yerekanye urukundo idufitiye kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha.

Publié le