Amasomo yo ku cyumweru cya 3 gisanzwe – A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 8, 23 ; 9, 1-3

Mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga. Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Wabagwirije ineza ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago, kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’ Abamadiyani.

Zaburi ya 26(27), 1, 4a-d, 13-14

R/Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?

lkintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye.

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’ abazima.
Ihangane wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima ube intwari!
Rwose wiringire Uhoraho!

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 1, 10-13.17

Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi. Koko rero bavandimwe, abo kwa Kolowe bambwiye ko mwifitemo amakimbirane. Icyo nshaka kuvuga ni uko buri muntu muri mwe agira ati «Jyewe ndi uwa Pawulo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Apolo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kefasi!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kristu!» Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cyangwa se, mwabatijwe mu izina rya Pawulo? Kuko Kristu atanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro.

Publié le