Amasomo yo ku cyumweru cya 31 [gisanzwe, C]

[wptab name=’Isomo rya 1: Ubuh 11′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 11,11, 23-26; 12, 1-2

Nyagasani, ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose, ukirengagiza ibyaha by’abantu ugira ngo babone kwisubiraho. Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye, kuko iyo ugira icyo wanga muri byo utari kwirirwa ukirema. None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho, utabishatse? Cyangwa se ni ikihe cyari kurokoka utakibeshejeho? Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe, wowe Mugenga w’ubugingo, kandi n’umwuka wawe uzira gushanguka, uri mu biremwa byose. Bityo ugenda buhoro buhoro uramira abaguye, ukababurira ubibutsa ibibatera gucumura, kugira ngo bigobotore ikibi maze bakwemere, Nyagasani.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 144(145)’]

Zaburi ya 144 (145), 1-2, 8-9, 10-11, 13cd-14

Mana yanjye, mwami wanjye nzakurata,
nzasingiza izina ryawe iteka ryose.
Buri munsi nzagusingiza,
nogeze izina ryawe iteka ryase.

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,
Atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Uhoraho agirira bose ibambe,
maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe.

Uhoraho ni mutabeshya,
akaba indahemuka mu byo akora byose.
Uhoraho aramira abagwa bose,
abunamiranye akabaha kwemarara.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 2 Tesaloniki 1′]

Isomo ryo mu ibaruwa  ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 1, 11-12; 2, 1-2

Bavandimwe, tubasabira iteka kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa. Bityo izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu. Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku byerekeye uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le