Amasomo yo ku cyumweru cya 33 gisanzwe, C

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Malakiya 3,19-20

Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro.

Zaburi ya 97 (98), 5-6, 7-8, 9

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;
nimusingize Umwami, Uhoraho.
Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,
isi yose, hamwe n’abayituye.
Inzuzi nizikome mu mashyi,
n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe,
imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi;
azacira isi urubanza rutabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.
Isomo rya 2: Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 3, 7-12
Bavandimwe, muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu, nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza.

Igihe twari iwanyu, twabahaye uyu mugambi, tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!» None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose. Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo.
Publié le