Isomo rya 1: Igitabo cya 1 cya Samweli 16,1b.6-7.10-13a
«Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.» Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!» Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.» Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.» Ubwo Samweli abaza Yese, ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese, ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.» Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.» Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi.
Zaburi ya 22(23), 1-2ab, 2c-3, 4, 5, 6
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 5,8-14
Koko rero, kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri. Imbuto kandi y’urumuri ni icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri. Nimushishoze, mumenye ibishimisha Nyagasani. Mureke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane; kuko ibyo bene abo bakora rwihishwa, yewe ndetse no kubivuga biteye isoni. Mubyamagane rero, maze mubishyire ku mugaragaro, kuko urumuri rugaragaza byose uko bimeze. Ni cyo gituma bajya bavuga ngo