Amasomo yo ku cyumweru cya 5 cya Pasika, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa  6, 1-7

Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera ; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi. Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati “Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura. None rero bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo. Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho, no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.” Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose ; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi. Maze babashyira Intumwa ; zimaze kubasabira i zibaramburiraho ibiganza. Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.

Zaburi ya 32(33) 1.2b-3a, 4-5,18-19

R/ Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho !

Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

Nimumucurangire inanga y’ imirya cumi,

Mumuririmbire indirimbo nshya.

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Uhoraho aragira abamwubaha,

Akita ku biringira impuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 ya Mutagatifu Petero Intumwa  2, 4-9

Bavandimwe, nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana ; bityo namwe mube nk’amabuye mazima mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu. Koko Ibyanditswe bivuga ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’insanganyarukuta, ibuye ry’indobanure kandi rifite agaciro gakomeye, maze uzaryishingikirizaho wese ntazakorwe n’ikimwaro.»

Mwebwe rero abemera iryo kuzo ni iryanyu, naho ku batemera «ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryahindutse ibuye ry’insanga nyarukuta, ariko kandi ribabera ibuye basitaraho n’urutare batembaho.» Barisitaraho kuko banze kwemera ijambo ry’lmana, kandi ni na cyo bagenewe.Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango lmana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza.

Publié le