Amasomo yo ku cyumweru cya 5, Igisibo, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 37, 12-14

Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura, ubabwira uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»

Zaburi 129(130),1-2.3-4.5-6.7-8

Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,
Uhoraho, umva ijwi ryanjye.
Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!

Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
Nyagasani, ni nde warokoka?
Ariko rero usanganywe imbabazi,
kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,
nizeye ijambo rye.
Umutima wanjye urarikiye Uhoraho
kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke,
rwose kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.

Israheli niyizere Uhoraho,
kuko ahorana imbabazi,
akagira ubuntu butagira urugero.
Ni we uzakiza Israheli
ibicumuro byayo byose.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,8-11

N’abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. Mwebwe ariko, ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho, kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.

Publié le