Amasomo yo ku cyumweru cya 5, IGISIBO

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 43,16-21

Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati, agatanga akayira mu mazi magari, we wahagaritse amagare n’amafarasi, ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe, bikagwa ubutazegura umutwe, bigahwekera nk’agatara, hanyuma bikazima. Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya, ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se? Ni ukuri rwose, ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo, kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu, n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo, umuryango nihangiye, kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye.

 

Zaburi ya 125 (126), 1-2ab, 2cd-3, 4-5, 6

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi!

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga

bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.

Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

Uko agiye, agenda arira,

yitwaje ikibibiro cy’imbuto;

yagaruka, akaza yishimye,

yikoreye imiba y’umusaruro.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 3,8-14

Bavandimwe, ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu, maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, buva ku Mana, bukaba bushingiye ku kwemera. Igisigaye ni ukumumenya, We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe, kugira ngo nibishoboka, nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye. Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye. Koko, bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho; icyo mparanira ni kimwe gusa: ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza. Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.

Publié le