Amasomo yo ku cyumweru cya 5, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 58,7-10

Ikindi kandi ni ugusangira umugati wawe n’umushonji,
ugacumbikira abakene batagira aho bikinga,
wabona uwambaye ubusa, ukamwambika,
ntiwirengagize umuvandimwe wawe!
Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya,
n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu.
Ubutabera buzakugenda imbere,
n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe.
Bityo, uzatakambe maze Uhoraho agusubize,
nuhamagara, avuge ati «Ndi hano.»
Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi,
ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite,
kandi ugahembura uwazahaye,
urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima,
ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu.

Zaburi 112(111),1a.4.5a.6.7-8a.9

Alleluya!
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
agahimbazwa n’amategeko ye!

Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri,
rumurikira abantu b’intagorama.
Koko impuhwe, ineza n’ubutungane, ni byo bimuranga.

Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,
ibintu bye aba abigengana ubutungane.

Nta bwo azigera ahungabana bibaho,
azasiga urwibutso rudasibangana.

Ntakangaranywa n’ibihuha bibi,
akomeza umutima akiringira Uhoraho,
umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga.

Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;
ubutungane bwe bugahoraho iteka,
akagendana ishema n’ubwemarare.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 2,1-5
Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. Igihe nari kumwe namwe, nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana. Bityo, ukwemera kwanyu kukaba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana.

Publié le