Amasomo yo ku cyumweru cya 6, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cya Mwene Siraki 15,15-20
Nubishaka, uzakurikiza amategeko,
ukorane umurava ikimushimisha.
Yagushyize imbere umuriro n’amazi,
aho uzahitamo, ni ho uzerekeza ikiganza.
Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu,
kandi buri wese azahabwa ikimunyuze.
Koko rero, ubuhanga bw’Uhoraho ni bwinshi,
ni Umushoborabyose kandi abona byose.
Amaso ye ayahoza ku bamwubaha,
kandi we ubwe azi ibyo abantu bakora byose.
Nta we yigeze ategeka kuba umuhakanyi,
kandi nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.

Zaburi 118(119),1-2.4-5.17-18.33-34

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,
bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!
Hahirwa abumvira ibyemezo bye,
bakamushakashaka babikuye ku mutima!

Ni wowe witangarije amabwiriza,
ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.
Icyampa ngo inzira zanjye zihame,
kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

Ugirire ubuntu umugaragu wawe, nzabeho,
maze nzakurikize ijambo ryawe.
Mpumura amaso maze nzirebere
ibyiza by’amategeko yawe.

Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe,
kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.
Umpe ubwenge, kugira ngo nkomeze amategeko yawe,
maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 2,6-10

Nyamara, abamaze gukomera mu kwemera turababwira iby’ubuhanga, ariko butari ubuhanga bw’iyi si, cyangwa bukomoka ku bagenga b’iyi si kuko bariho batariho. Ubuhanga bw’Imana tubagezaho ni ibanga Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. Nta n’umwe wo mu bagenga b’iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura, ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo. Ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise, kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda.» Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana.

Publié le