Amasomo yo ku cyumweru cya 7, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Abalevi 19,1-2.17-18

Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane. Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana. Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.

Zaburi ya 102(103), 1-2, 3-4; 8.10, 12-13

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara, kandi akagira ibambe.
ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,
ntatwihimura akurikije amafuti yacu.
uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.
Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,
ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,16-23

Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo? Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.

Ntihakagire uwihenda: niba hari uwikekaho kuba umuhanga ku bw’iyi si, nabanze yihindure umusazi kugira ngo abe umunyabwenge nyakuri; kuko ubuhanga bw’iyi si ari ubusazi mu maso y’Imana, nk’uko byanditswe ngo «Ni Yo ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo», kandi ngo «Nyagasani acengera ibitekerezo by’abahanga, agasanga byose ari amanjwe.» Ku bw’iyo mpamvu rero, ntihakagire ushingira ikuzo rye ku bantu, kuko byose ari ibyanyu: yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu, naho mwebwe muri aba Kristu, na We Kristu akaba uw’Imana.
Publié le