Amasomo yo ku cyumweru cya 8 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 49,14-16

Siyoni yaravugaga iti «Uhoraho yarantereranye,

Nyagasani yaranyibagiwe.»

Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa ?

Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ?

Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa.

Zaburi ya 61(62), 2-3, 8, 9

Imbere y’Imana yonyine,

umutima wanjye ni ho ugubwa neza;
agakiza kanjye, ni yo gakomokaho.
Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye;
ni yo buhungiro butavogerwa:
sinteze guhungabana.
Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana;

ni yo rutare rudahangarwa n’ubuhungiro bwanjye.
Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose,
muyibwire ikibari ku mutima;
rwose Imana ni yo buhungiro bwacu!

 

Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 4,1-5

Buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana. Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi atari ukuba indahemuka. Jyeweho, sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira. Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza. Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.
Publié le