Amasomo yo ku cyumweru cya Mashami – Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 50,4-7

Dore amagambo y’umugaragu w’Uhoraho: Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.

 

Zaburi ya 21 (22), 8-9, 17-18a, 19-20, 22c-24a

R/Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana? 

Abambonye bose barankwena,

bakampema kandi bakazunguza umutwe,

bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore!

Ngaho namukize, umva ko amukunda!»

 

Rwose imbwa nyamwinshi zankubakubye,

igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati.

Bamboshye ibiganza n’ibirenge,

amagufwa yanjye yose nayabara!

 

Bigabanyije imyambaro yanjye,

igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo.

None rero Uhoraho, ntumbe kure,

wowe mbaraga zanjye, banguka untabare!

 

Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe,

ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro,

nti «Yemwe abubaha Uhoraho, nimumusingize!»

 

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 2,6-11

N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

Publié le