Amasomo yo ku cyumweru cya 23 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 33,7-9

Nawe rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. Ndamutse mbwiye umugome nti ’Wa mugome we, ugiye gupfa’, naho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye. Ariko nuramuka umuburiye, ntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, naho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.»

Zaburi ya 94(95),1-2, 6-7ab, 7d-8a.9

Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza;

tumuhinguke imbere tumurata,

tumuririmbire ibisingizo.

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko we ari Imana yacu,

naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,

aho abasekuruza banyu banyinjaga,

aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 13,8-10

Bavandimwe, ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko. Kuko kuvuga ngo «Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi», kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.» Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.

Publié le