Amasomo yo ku cyumweru cy’Ubutatu Butagatifu, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’Iyimukamisiri 34,4b-6. 8-9

Nuko Musa abaza ibimanyu bibiri by’amabuye nk’ibya mbere. Arazinduka, azamuka umusozi wa Sinayi, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, maze ajyana mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye.Nuko Uhoraho amanuka mu gacu, ahahurira na we, maze atangaza izina rye «Uhoraho». Uhoraho rero anyura imbere ya Musa, maze avuga aranguruye ati «Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka. Ako kanya Musa akubita amavi ku butaka, arapfukama. Nuko aravuga ati «Nyagasani, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho databuja niyemere kugendana natwe. Yego turi umuryango ufite ijosi rishingaraye; ariko rero utubabarire ibicumuro byacu n’ibyaha byacu, maze utugire ubukonde bwawe!»

Indirimbo: Daniyeli 3, 52, 53, 54, 55, 56

«Singizwa Nyagasani, Mana y’abasekuruza bacu,
himbazwa kandi uratwe iteka ryose.
Nihasingizwe izina ryawe ritagatifu ryuje ikuzo,
niriririmbwe kandi riratwe iteka ryose.
Singirizwa mu Ngoro y’ikuzo ryawe ritagatifu,
ririmbwa kuruta byose kandi uratwe iteka ryose.
Singirizwa ku ntebe yawe y’ubwami,
ririmbwa kuruta byose kandi ushimagizwe iteka ryose.
Singizwa, wowe umenya iby’ikuzimu,
ugateka ku bakerubimu,
himbazwa kuruta byose kandi uririmbwe iteka ryose.
Singirizwa mu bushorishori bw’ijuru,
ririmbwa kandi uhabwe ikuzo iteka ryose.
Isomo rya 2: Ibaruwa ya 2 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 13,11-13
Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe. Muramukanye mu muhoberano mutagatifu. Abatagatifujwe bose b’ino barabaramutsa. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese.
Publié le