Amasomo yo ku Cyumweru, icya 1 cya Adiventi B

Isomo rya mbere : Iz 63, 16b-17.19b; 64, 2-7

Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi

63, 16bUhoraho, ni wowe Data n’Umucunguzi wacu, ngiryo izina ryawe kuva kera kose. 17Uhoraho, kuki ureka duteshuka inzira zawe, tukanangira imitima yacu kugeza n’aho tutakikubaha ? Tugarukire, turi abagaragu bawe, turi n’imiryango y’umunani wawe.

19bNone iyaba wari ukinguye ijuru ngo umanuke! Imisozi yose yarindimukira imbere yawe, 64,2kubera ibintu biteye ubwoba waba ukoze tutabyiteguye. 3Nta na rimwe bigeze babyumva, nta na rimwe bigeze babibwirwa. Nta jisho ryigeze ribona indi mana ikora ityo, ngo irengere uwayizeye uretse wowe. 4Usanganira abishimira gukurikira ubutabera, bakwibuka bagakurikira inzira zawe. None waraturakariye kuko twagucumuyeho, ariko kandi tuzakizwa n’uko tugarutse mu nzira zawe. 5Twese twari nk’abahumanye, n’ibikorwa byacu by’ubutabera bimeze nk’umwenda urimo imyanda; twese twararabiranaga nk’amababi yahungutse, ibicumuro byacu bikatugurukana nk’umuyaga. 6Nta n’umwe wari ukiyambaza izina ryawe ngo yisubireho maze akwizirikeho, kuko wari wadukuyeho amaso ukatugabiza ibicumuro byacu. 7Nyamara kandi Uhoraho, ni wowe Mubyeyi, turi ibumba ribumbwa na we, twese turi igikorwa cy’ibiganza byawe.

Kuzirikana : Zab 80 (79), 2.3b, 15-16, 18-19

ZABURI

Inyik/ Mana tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire.

Mushumba wa Israheli, tega amatwi wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo,

wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu garagaza uwo uri we!

Garagaza ububasha bwawe maze udutabare!

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke,

urebere mu ijuru witegereze,

maze utabare uwo muzabibu.

Urengere igishyitsi witereye,

n’umucwira ugukesha imbaraga.

Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye

kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,

uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.

Bityo ntituzongera kuguhungaho,

uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.

Isomo rya kabiri: 1 Kor 1, 3-9

Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye Abanyakorinti

Bavandimwe, 3tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. 4Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. 5Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. 6Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, 7ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza kwa Yezu Kristu Umwami wacu. 8Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. 9Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu.

Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Zab 85 (84), 8

Alleluya Alleluya.

Uhoraho twereke impuhwe zawe,

kandi uduhe agakiza kawe. Alleluya.

Ivanjili Ntagatifu : Mk 13, 33-37

+ Mariko

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be ibyerekeye ihindukira rye ati 33«Mwitonde, mube maso kuko mutazi igihe bizabera. 34Bizaba bimeze nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga abagaragu be urugo rwe, akagenera buri wese umurimo we, naho umunyarugi akamutegeka kuba maso. 35Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azazira, ari ku mugoroba, ari mu gicuku, ari mu nkoko cyangwa mu gitondo, 36kugira ngo atazaza abatunguye agasanga musinziriye. 37Ibyo mbabwiye mbibwiye n’abandi bose: Murabe maso!»

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho