Amasomo yo ku cyumweru [Icya 4, Adiventi A]

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 7, 10-16

Uhoraho yohereza umuhanuzi Izayi10kubwira umwami Akhazi ati «Saba Uhoraho Imana yawe aguhe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye ? Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu maze akazamwita Emanuweli. Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza. Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.»

Zaburi ya 23 (24), 1-2, 3-4ab, 5-6

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

Ninde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
Maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?
Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
ntararikire nabusa ibintu by’amahomvu.

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 1, 1-7

Bavandimwe, jyewe Pawulo umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu byanditswe bitagatifu. Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana, mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. Ni na We waduhesheje ubutumwa, bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, ari yo mubarirwamo namwe, abahamagawe na Yezu Kristu. Mwebwe rero batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Publié le