Kuwa 17/12/2017
Isomo rya mbere : Iz 61, 1-2a. 10-11
Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi
1Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, 2kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho.
10Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho, umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro, akansesuraho umwitero w’ubutungane. Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye, cyangwa umugeni witatse imirimbo ye. 11Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo, n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo, ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo imbere y’amahanga yose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Kuzirikana : Lk 1, 47-48, 49-50, 53-54
INDIRIMBO
Inyik/Ndasabagizwa n’ibyishimo mu Mana, Umukiza wanjye!
Umutima urasingiza Nyagasani,
kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.
Kuko yibutse umuja we utavugwaga,
Rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.
Ushoborabyose yankoreye ibitangaza,
Izina rye ni ritagatifu.
Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose.
Abashonje yabagwirije ibintu,
Abakungu abasezerera amara masa.
Yagobotse Israheli umugaragu we,
Bityo yibuka impuhwe ze.
Isomo rya kabiri : 1 Tes 5, 16-24
Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandìkiye Abanyatesaloniki
Bavandimwe, 16mujye muhora mwishimye, 17musenge ubudahwema, 18mushimire Imana muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu. 19Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana, 20ntimugahinyure ibyahanuwe; 21ahubwo mujye mugenzura byose, ibyiza mubigumane, 22naho ikibi cyose mucyirinde.
23Imana y’amahoro ubwayo nibatagatifuze binonosoye, kugira ngo izasange muri indahemuka mwese nta makemwa mufite ku mutirna no ku mubiri, ku munsi Umwami wacu Yezu Kristu azaziraho. 24Ubahamagara ni indahemuhuka azakora n’ibyo ngibyo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Lk 1, 76 Yh 1, 7
Alleluya Alleluya.
Yohani, umuhanuzi w’umusumbabyose yaraje,
aza gutegura inzira ya Nyagasani,
no kuba umugabo uhamya iby’ukuri.
Alleluya.
Ivanjili Ntagatifu : Yh 1, 6-8. 19-28
6Habayeho umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. 7Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urumuri, kugira ngo bose bamukeshe ukwemera. 8Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri.
19Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza, ngo «Uri nde? »20Yohani yaremeje ntiyahakana, ahamya agira ati «Sindi Kristu.» 21 Na bo baramubaza bati «Bite se? Uzabe uri Eliya?» Arabasubiza ati «sindi we.» «Uzabe se uri umuhanuzi ugomba kuza:» Arabasubiza ati «Oya. » 22Baramubwira bati «Rwose uri nde kugira ngo tugire icyo dusubiza abadutumye. Wibwira ko uri nde? » 23Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati “nimutunganye inzira ya Nyagasani” nk’uko Umuhanuzi Izayi yabivuze.»
24Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. 25Bongera kumubaza bati «None se ko ubatatiza kandi utari Kristu, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, ubitewa n’iki? » 26Yohani arabasubiza ati « Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi. 27Ni We ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.» 28lbyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu