Amasomo yo ku wa gatanu [26 gisazwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Baruki 1′]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Baruki 1,15-22

Dore uko muzajya muvuga:

Ubutabera ni ubwa Nyagasani, Imana yacu, naho twebwe icyo dukwiriye ni ugukorwa n’ikimwaro, nk’uko bimeze ubu ku muntu wese wo muri Yuda no ku baturage b’i Yeruzalemu, ku bami n’abatware bacu, ku baherezabitambo, abahanuzi n’ababyeyi bacu. Ni koko, twacumuye kuri Nyagasani, turamusuzugura kandi ntitwumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ryaduhuguriraga kugendera mu nzira z’amategeko ye. Kuva ubwo Nyagasani avanye abasekuruza bacu mu gihugu cya Misiri kugeza uyu munsi, twakomeje guhemukira Nyagasani, Imana yacu, turigomeka twanga kumva ijwi rye. Ngiyo imvano y’ibyago n’imivumo bitaduhwemera kugeza na n’ubu, nk’uko Nyagasani yabibwiye Musa umugaragu we, igihe avanye abasekuruza bacu mu Misiri kugira ngo aduhe igihugu gitemba amata n’ubuki. Twanze kumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ngo dukurikize amabwiriza yose y’abahanuzi yatwoherereje; ahubwo twarigendeye buri muntu akurikije ibyifuzo bibi by’umutima we, tujya gukorera izindi mana maze dukora dutyo ibidatunganiye Nyagasani, Imana yacu.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 78 (79)’]

Zaburi ya 78 (79), 1, 2, 3, 4a.5, 8, 9acd

Mana, abanyamahanga barakurengereye,

bahumanije Ingoro yawe ntagatifu,

Yeruzalemu bayihinduye amatongo.

Imirambo y’abagaragu bawe,

bayigaburiye ibisiga byo mu kirere;

imibiri y’abayoboke bawe,

bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi.

Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi,

mu mpande zose za Yeruzalemu,

kandi nta wasigaye ngo abahambe.

Abaturanyi bacu baradutuka,

Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari?

ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro?

Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga!

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,

ugiriye izina ryawe.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le