Amasomo yo ku munsi mukuru wa Asensiyo, Umwaka A

Isomo rya 1: Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1,1-11

Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana. Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati « Ni na byo mwanyumvanye: ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya. » Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati « Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli ? » Arabasubiza ati “Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.”

Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”

Zaburi ya 46 (47), 2-3, 6-7, 8-9

R/Imana izamutse, bayiha impundu, Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

 

Miryango mwese nimukome yombi,

musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose ari Ruterabwoba,

akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.

 

Imana izamutse bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

Nimucurangire Uhoraho, nimucurange !

Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange !


Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose;

nimucurange mwimazeyo mubyamamaze.

Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,

Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane !

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 1,17-23

Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. «Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye», kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.

Publié le