Kuwa 8/12/2017
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 3, 9-15.20)
Muntu yamaze gusuzugura Imana, 9Uhoraho Imana aramuhamagara, aramubaza ati « Uri hehe ?» 10Undi arasubiza ati « Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha.» 11Uhoraho Imana ati « Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho? » 12Muntu arasubiza ati « Umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya. » 13Uhoraho Imana abwira umugore ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati « Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.» 14Uhoraho Imana abwira inzoka ati « Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. 15Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe ; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.» 20Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4a. 6b)
Inyik/ Mubyeyi, Bikira Mariya,
Uhoraho yagukoreye ibitangaza.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi,
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimusingize Umwami, Uhoraho.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 1,3-6.11-12)
3Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. 4Nguko uko yadutoreye muri We nyine mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. 5Igena ityo mbere y’igihe ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, 6kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. 11Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, 12kugira nga twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IVANJILI
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 1,28.42)
Alleluya Alleluya
Ishime, unezerwe Bikira Mariya, mutoni w’Imana:
Nyagasani ari kumwe nawe,
wahebuje abagore bose umugisha.
Alleluya.
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 1,26-38)
Muri icyo gihe, 26Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, 27ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. 28Malayika aza iwabo aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana ; Nyagasani ari kumwe nawe. » 29Yumvise ayo magambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. 30Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. 31Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. 32Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyirijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi ; 33azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira. »
34Nuko Mariya abwira Malayika ati « Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?» 35Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyirijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa Umwana w’Imana. 36Dore Elizabeti mwene wanyu na we yasamiye mu zabukuru ; uku kwezi ni ukwa gatandatu kandi ubundi yitwaga ingumba, 37koko nta kinanira Imana.» 38Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani ; byose bimbeho nk’uko ubivuze. » Nuko Malayika amusiga aho aragenda.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu