Amasomo yo ku munsi mukuru wa Pentekositi

[wptab name=’Isomo rya 1: Intumwa 2′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2,1-11

Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. Barashoberwa batangara bavuga bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya ? Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire ?Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma,Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.”

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 103 (104)’]

Zaburi ya 103 (104), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34

R/Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

isi yuzuye ibiremwa byawe !

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo !

Uhoraho arakishimira ibikorwa bye !

Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure,

maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo !

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 1 Korinti 12′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya 1 Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 12,3b-7.12-13

Bavandimwe,nta wavuga ngo “Yezu ni Nyagasani” atabibwirijwe na Roho Mutagatifu. Ingabire ziranyuranye ariko Roho ni umwe ; muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. Koko rero buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’lmana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. Mu by’ukuri umubiri ni umwe kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose n’ubwo ari nyinshi zigize umubiri umwe : ni ko bimeze no muri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe..[/wptab]

[wptab name=’Igisingizo cy Iyobera ‘]

Igisingizo cy’Iyobera rya Roho Mutagatifu

Ngwino Roho Mutagatifu, uze mu mitima yacu,

maze uduhe umucyo wawe wo mu ijuru.

 

Ngwino mubyeyi w’abakene,

ngwino wowe soko y’ingabire,

ngwino rumuri rw’imitima yacu.

 

Uri umuhoza usumba bose,

uri umushyitsi muhire wa roho zacu,

uri ihumure rigarura ubuyanja.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abanyamiruho,

ni wowe ucubya ubushyuhirane,

ni wowe uhanagura amarira y’abarira.

 

Yewe ga rumuri ruhire !

Ngwino urwuzuze mu mitima

y’abayoboke bawe bose !

 

Utaduhagarikiye, umuntu nta cyo yashobora,

nta n’icyo yagira kiri cyiza !

 

Sukura ibyanduye,

sukira utuzi ibyumiranye,

womore inkomere.

 

Oroshya imitima ikomeye,

ususurutse imitima ikonje,

ugarure imitima yayobye.

 

Abakwemera kandi bakakwizera,

bose bahe ingabire zawe ntagatifu uko ari ndwi.

 

Urabahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze,

uzabahe amaherezo mahire y’agakiza,

ubahe n’ibyishimo bidashira. Amen.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le