Isomo rya 1: Igitabo cy’Ivugururamategeko 8,2-3.14b-16a
Uzajye wibuka urugendo rurerure Uhoraho Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza. Yagucishije bugufi, atuma wicwa n’inzara, maze akugaburira manu wari utazi, n’abasokuruza bawe batigeze bamenya: ibyo ari ukugira ngo akumenyeshe ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose riturutse mu kanwa k’Uhoraho. Ni we wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara; ni we wakunyujije muri bwa butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inzoka zifite ubumara butwika, na za manyenga, bukaba igihugu kigwengeye kitagira amazi; ni we wagukuriye amazi mu rutare rukomeye.Muri ubwo butayu, ni we wakugaburiye manu, abasokuruza bawe batigeze bamenya.
Zaburi ya 147, 12-13, 14-15, 19-20
Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,
Siyoni, singiza Imana yawe!
Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.
Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,
aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.
Yoherereza amategeko ye ku isi,
ijambo rye rikihuta bitangaje.
Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,
agatangariza Israheli amategeko ye.
Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,
ngo ayamenyeshe amateka ye.
Isomo rya 2: Ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 10,16-17
Bavandimwe, mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira Umubiri wa Kristu? Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi, tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe.