Amasomo yo ku wa 10 Kanama: Mutagatifu Lawurenti

[wptab name=’Isomo: 2 Korinti 9′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 9,6-10

Muramenye ko «Uwabibye ubusa, asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi!»
Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye. Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza. Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.»
Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure, kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 111 (112)’]

Zaburi ya 111 (112),1-2.5-6.7-8.4b.9

Alleluya!
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
agahimbazwa n’amategeko ye!
Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,
ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,
ibintu bye aba abigengana ubutungane.
Nta bwo azigera ahungabana bibaho,
azasiga urwibutso rudasibangana.

Ntakangaranywa n’ibihuha bibi,
akomeza umutima akiringira Uhoraho,
8umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga,
agashobora kwirebera uko abanzi be bigorerwa.

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane,
ni byo bimuranga.
Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;
ubutungane bwe bugahoraho iteka,
akagendana ishema n’ubwemarare.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le