Amasomo yo ku wa 20 Ukuboza – Adiventi

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 7,10-16

Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati «Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» Nuko Izayi aravuga ati « Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye? Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli. Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza. Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya bizaba bitakivugwa. »

Zaburi ya 23 (24),1-2, 34b, 5-6 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’ inyanja,

Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

Maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Publié le