Amasomo yo ku wa 29 Nyakanga: Umunsi wa Marita Mutagatifu

[wptab name=’Isomo: 1 Yohani 4′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani 4,7-16

Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.

Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. Twebwe, twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo.

 

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 105(106)’]

Zaburi ya 105(106),19-20, 21-22, 23

Kuri Horebu bacuze inyana,

bapfukama imbere y’icyo cyuma;

Uhoraho, we kuzo ryabo,

bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi!

 

Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,

we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,

ibitangaza mu gihugu cya Kamu,

n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

 

Yari mu migambi yo kubatsemba,

iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere,

ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le