Amasomo yo ku wa 4 [31 gisanzwe, giharwe]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 14,7-12

Bavandimwe, koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima. Wowe rero, ni iki gituma ucira umuvandimwe wawe urubanza ? Cyangwa ni iki gituma usuzugura umuvandimwe wawe ko twese tuzashyikirizwa urukiko rw’Imana ? Kuko byanditswe ngo «Ndahiye ubuzima bwanjye— uwo ari Nyagasani ubivuga — icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana.» Nuko rero, umuntu wese azisobanurira ibye imbere y’Imana.

Zaburi ya 26 (27), 1, 4abcd, 13-14

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya?

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye,

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari!

Rwose, wiringire Uhoraho!

Publié le