Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 3, 9b-11.16-17
Bavandimwe, twembi turi abafasha b’Imana, mwe mukaba umurima wayo n’inzu yiyubakira. Ku bw’ingabire nahawe n’Imana, nashije ikibanza nk’umufundi w’umuhanga, undi acyubakamo. Nyamara buri wese yitondere uburyo yubaka. Nta kindi kibanza kindi gishobora guhangwa, usibye igisanzwe: Yezu Kristu. Ubwo se ntimuzi ko muri ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo? Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe.
Zaburi ya 45 (46), 2-3, 5-6, 8-9a.10a
Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu,
ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.
Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka,
cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja,
Ariko hari uruzirwagabye amashami,
agahimbaza umurwa w’Imana,
n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu.
Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana;
Imana iwutabara kuva bugicya.
Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe;
Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye!
Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze,
Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi.