Amasomo yo ku wa gatandatu [25 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Zakariya 2′]

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Zakariya 2, 5-9.14-15a

 

Ni ko kubaza umumalayika twavuganaga nti «Ariya mahembe arasobanura iki?» Aransubiza ati «Ariya ni amahembe yatatanyije Yuda, na Yeruzalemu.»

Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane. Nuko ndabaza nti «Aba se bo baje kumara iki?» Aransubiza ati «Amahembe wabonye ni yo yatatanyije Yuda ntihagira n’ubyutsa umutwe. None aba bacuzi baje kujegeza no gukura amahembe y’ayo mahanga, yahagurukiye gutatanya igihugu cya Yuda.»
Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha. Ndamubaza nti «Uragana he?» Aransubiza ati «Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo.» Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye. Aramubwira ati «Irukanka ubwire uriya musore uri hariya, uti ‘Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo. Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubere inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’» Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe, mwari w’i Siyoni,

kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Uwo munsi, amahanga menshi azayoboka Uhoraho.

[/wptab]

[wptab name=’Indilimbo: Yeremiya 31′]

Yeremiya 31,10, 11-12ab, 13

Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,

muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti
«Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,
azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.»
Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira,
kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni;
bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho:
ingano, divayi nshyashya n’amavuta,
amatungo magufi n’amaremare.
Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,

kimwe n’abasore n’abasaza.
Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,
abagowe mbahe kwidagadura.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le