Amasomo yo ku wa gatandatu [27 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Yoweli 4′]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yoweli 4,12-21

Amahanga nahaguruke, azamuke,

agane ku kibaya cyitwa ‘Uhoraho mucamanza’,
kuko ari ho ngiye kwicara,
ngacira urubanza amahanga yose abakikije.
Nimucyamure umuhoro kuko isarura rigeze;
nimuze mwenge, dore urwengero ruruzuye,
n’imivure irasendereye,
kuko ubugome bwabo bukabije!
Ngizo inteko z’imbaga nyamwinshi mu kibaya cy’imanza,
kuko Umunsi w’Uhoraho wegereje, ukazahigaragariza.
Izuba n’ukwezi bizijima,
n’inyenyeri ntizizongera kumurika.
Uhoraho yivugiye i Siyoni,

ijwi rye ryumvikanira i Yeruzalemu;

nuko ijuru n’isi birakangarana!

Naho umuryango we Uhoraho azawubera ubuhungiro,
abe n’ubwihisho ku Bayisraheli.
Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yanyu,
nkaba ntuye i Siyoni ku musozi wanjye mutagatifu.
Yeruzalemu izaba ahantu hatagatifu,
abanyamahanga ntibazongera kuhanyura ukundi!
Uwo munsi, imisozi izarengwa divayi nshyashya,

imisozi itembeho amata,
amazi atembe mu migezi yose ya Yuda.
Isoko izavubuka mu Ngoro y’Uhoraho,
ivomerere ikibaya cy’Iminyinya.
Misiri yo izaba ikidaturwa,
na Edomu ihinduke ubutayu,
bazize ubugome bagiriye abahungu ba Yuda,
kuko bameneye amaraso y’indacumura mu gihugu cyazo.
Naho Yuda na Yeruzalemu bizaturwa ubuziraherezo,
uko ibihe bigenda bisimburana.
Ni koko: nzahora amaraso yabo yamenwe,

nta we uzasigara adahorewe,
maze jyewe, Uhoraho, nzature muri Siyoni.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 96 (97)’]

Zaburi ya 96 (97),1-2, 5-6, 11-12

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Urumuri rurasira ku ntungane,

ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.

Ntungane, nimwishimire Uhoraho,

maze mumusingirize ubutungane bwe.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le