[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 8′]
Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,1-11
Bavandimwe, ubu ngubu noneho abari muri Kristu Yezu ntibagiciwe. Kuko itegeko rya Roho utanga ubugingo muri Kristu Yezu ryaturokoye itegeko ry’icyaha n’urupfu. Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye: igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri, kugira ngo ubutungane bushakwa n’amategeko budusenderezwemo, twebwe abatagengwa n’ibitekerezo by’umubiri ahubwo na roho.
Koko rero abagengwa n’umubiri bita ku by’umubiri; naho abagengwa na roho, bo bita ku bya roho. Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho bigashyira ubugingo n’amahoro. Kuko irari ry’umubiri rirwanya Imana: nta bwo ryayoboka amategeko y’Imana, ntiryanabishobora. N’abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. Mwebwe ariko, ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho, kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 23 (24)’]
Zaburi ya 23 (24), 1-2, 3-4ab, 5-6
Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.
Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.
Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
maze agahagarara ahantu he hatagatifu?
Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu,
kandi ntarahire ibinyoma.
Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.[/wptab]
[end_wptabset]