Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 18, 14-16; 19, 6-9
Igihe ituze ryari ritwikiriye ibintu byose,
n’ijoro ririmbanyije,
ijambo ryawe ry’irinyabubasha nk’umurwanyi w’indatsimburwa,
riva mu ijuru ku ntebe ya cyami
risimbukira mu gihugu cyavumwe,
ryitwaje inkota ityaye, ari ryo teka ryawe ridasubirwaho.
Rihageze rirahagarara maze isi yose riyuzuza imirambo:
ryakoraga ku ijuru, rigakandagira ku isi.
Koko rero, ibiremwa byose uko bingana muri kamere yabyo,
byongeye kuremwa bundi bushya bikurikije amategeko yawe,
kugira ngo abana bawe bakomeze kubaho.
Nuko babona igihu gitwikiriye ingando,
ubutaka bwumutse butumburuka ahahoze amazi,
Inyanja y’umutuku ihinduka inzira nyabagendwa,
imivumba yibirinduraga ihinduka ikibaya cy’ibyatsi bitoshye,
ari na ho umuryango wawe wose wanyuze,
urinzwe n’ikiganza cyawe,
maze bibonera n’amaso yabo ibikorwa byawe by’agatangaza.
Nuko bakwirwa urwuri nk’amafarasi,
basimbuka nk’utwana tw’intama,
bagusingiza, wowe Nyagasani, Umukiza wabo.
Zaburi ya 104 (105), 2-3, 36-37, 42-43
Nimumuririmbire, mumucurangire,
nimuzirikane ibitangaza yakoze;
nimwishimire izina rye ritagatifu,
muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!
Nyuma anangura icyitwa uburiza cyose mu gihugu,
n’abana b’imfura bibarutse bakiri abasore.
Nuko ahakura abe bitwaje feza na zahabu,
nta n’umwe uhutaye mu miryango yabo.
Koko yibutse isezerano rye ritagatifu
yagiriye Abrahamu, umugaragu we!
Nuko yimura umuryango wishimye,
intore ze zisohokana urwamo rw’impundu.