Kuwa 9/12/2017
ISOMO RYA MBERE
Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 30, 19-21.23-26)
19Mbaga y’i Siyoni, mwebwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira ukundi. Igihe muzaba mumutakambiye Uhoraho azabibuka ; nabumva azaherako abasubiza. 20Mu makuba azabaha umugati ; abahe amazi igihe cy’amage. Ugomba kukwigisha ntazongera kwihisha ukundi, uzamwirebera n’amaso yawe. 21Igihe uzaba ugomba kugana iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azumva ijwi rivuga inyuma yawe riti «Dore inzira, nimube ari yo munyuramo.» 23Uhoraho azagusha imvura mu myaka uzaba wabibye mu butaka, buzarumbuke umusaruro utubutse kandi ushimishije. Uwo munsi, amatungo yawe azabona inzuri ngari arishamo, 24ibimasa n’indogobe bihingishwa birye ubwatsi buryohereye, bwabikanywe isuku. 25Ku munsi w’icyorezo iminara yose izahirima, ku misozi yose no ku tununga twose hazavubuka amasoko menshi y’amazi. 26Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI (Zab 147 (146), 1-2, 3-4, 5-6)
Inyik/ Hahirwa uwiringira Uhoraho !
Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,
ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye !
Uhoraho, we wubatse Yeruzalemu bundi bushya,
azakorakoranya impabe za Israheli.
Ni we ukiza abafite intimba ku mutima,
maze akomora ibikomere byabo.
Amenya kubarura inyenyeri zibaho,
akazivuga zose mu mazina yazo.
Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,
ubwenge bwe ntibugira urugero.
Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,
naho abagome akabacisha bugufi.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Iz 33, 22)
Alleluya Alleluya.
Uhoraho ni we mucamanza wacu,
umuyobozi n’umwami wacu : ni we gakiza kacu.
Alleluya.
IVANJILI
+ Matayo (Mt 9, 35-38 ; 10, 1.6-9a)
Muri icyo gihe, 9,35Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. 36Abonye iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. 37Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya ; 38Nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye. » 10,1Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Arababwira ati 6«Nimusange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. 7Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. 8Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. 9aMwahawe ku buntu, mutange ku buntu. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu