Amasomo yo ku wa gatandatu – [Icya 1 gisanzwe, A]

Isomo ryo mu gitabo cya 1 cya Samweli 9,1-4.17-19a; 10,1a

Mu muryango wa Benyamini, harimo umugabo witwaga Kishi, akaba umuhungu wa Abiyeli, wa Serori, wa Bekorati, wa Afiyahi, wo mu nzu ya Benyamini, akaba umugabo w’umutunzi. Yari afite umuhungu mwiza witwaga Sawuli. Nta musore n’umwe bari bahwanyije uburanga mu Bayisraheli, kandi yabasumbyaga bose umutwe n’intugu. Bukeye, indogobe za Kishi, se wa Sawuli, ziza kuzimira, maze Kishi abwira umuhungu we Sawuli, ati «Ufate umwe mu bagaragu bacu, maze mujyane gushaka indogobe zazimiye.» Ni ko guhaguruka aragenda, azenguruka umusozi wose wa Efurayimu n’igihugu cyose cya Shalisha ntiyazibona. Ubwo banyura mu gihugu cya Shalimu barazibura, no mu gihugu cya Benyamini ntibagira izo babona. Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uhoraho aramubwira ati «Nguwo wa mugabo nakubwiye: uyu ni we uzategeka umuryango wanjye.» Sawuli asanga Samweli ku irembo ry’umugi, maze aramubwira ati «Ndagusabye ngo unyobore aho umushishozi atuye.» Samweli asubiza Sawuli, ati «Ni jye mushishozi! Ngwino rero tujyane ahirengeye gusenga, kuko uyu munsi uri busangire nanjye. 1Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we?

Zaburi ya 20 (21), 2-3, 4-5, 6-7

Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe;

mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe!

Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga,
ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga.
Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe,
maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze.
Ubugingo yagusabaga, warabumuhaye,
umuha kuzaramba ubuziraherezo.
Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi,
umwungikanyaho icyubahiro n’ishema.
Publié le