Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 11 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cya 2 cy’Amateka 24, 17-25

Nyuma y’urupfu rw’umuherezabitambo Yehoyada, abatware b’Abayuda baraza baramya umwami, na we arabumva.Batererana Ingoro y’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, maze baramya inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo. Icyo gicumuro gituma Uhoraho arakarira Abayuda na Yeruzalemu. Aboherereza abahanuzi ngo babumvishe ko bakwiye kugarukira Uhoraho, ariko babima amatwi. Nuko umwuka w’Imana uza kuri Zekariya mwene Yehoyada, umuherezabitambo Zekariya ahagarara imbere ya rubanda, arababwira ati “Imana iravuze ngo: Ni iki cyatumye muca ku mategeko y’Uhoraho kandi mubona ko ntacyo bibagezaho ? Kubera ko mwirengagije Uhoraho, na we arabatereranye ! Uwo muhanuzi baramugambanira, bamuterera amabuye ku muharuro w’Ingoro y’Uhoraho, babitegetswe n’umwami. Umwami Yowasi yirengagiza atyo ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umuhungu we !  Mu isamba rye, Zekariya aravuga ati “Uhoraho nabirebe kandi azabikuryoze !”

Umwaka utashye, ingabo z’Abaramu zizamuka gutera Yowasi. Nuko zigera muri Yuda n’i Yeruzalemu, zica abatware bose ba rubanda, maze zoherereza umwami w’i Damasi iminyago yose. N’ubwo ingabo z’Abaramu zari nke, Uhoraho azigabiza abazirushaga ubwinshi kuko bari baratereranye Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo. Naho Yowasi ingabo z’Abaramu zimugirira nkana, zimusiga ameze nabi cyane. Abagaragu be baramugambanira kubera amaraso y’umuhungu w’umuherezabitambo Yehoyada yavushije, maze bamwicira ku buriri bwe. Amaze gutanga, umurambo we bawushyingura mu Murwa wa Dawudi, ariko atari mu mva z’abami.

 Zaburi ya 88 (89), 4-5, 29-30, 31-32a.33a, 32b.33b-34

“Nagiranye isezerano n’intore yanjye,

nuko ndahira Dawudi umugaragu wanjye nti

‘Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,

kandi intebe yawe y’ubwami,

nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.

 

Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,

kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.
Ingoma ye nzayikomeza iteka,

n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru.

 

Abana be nibarenga ku mategeko yanjye,

maze ntibakurikize amabwiriza yanjye,

nibaca ku matangazo yanjye,

igicumuro cyabo nzagihanisha umunyafu.

 

Nibadakomeza amategeko yanjye,

icyaha cyabo nzagihanisha inkoni,

ariko sinzamunyaga impuhwe zanjye,

kandi sinzahemuka ku isezerano ryanjye.’”  

Publié le