Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi 9,11-15
Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa,
nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse ;
nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,
ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu
n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye.
Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora.
Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Uhoraho ubivuze —
maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane,
umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba,
divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame.
Nzagarura umuryango wanjye Israheli,
bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo,
bazahinge imizabibu bayinywemo divayi,
bahinge imirima maze barye ibyezemo,
nzabagarura iwabo bakomere,
ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye.
Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze.
Zaburi ya 84(85), 9, 11-12, 13-14
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,
bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.