Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 14 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 6,1-8

Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu: abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka. Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati

«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu!

Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!»

Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. Nuko ndavuga nti

«Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye,

ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye,

none amaso yanjye akaba abonye Umwami,

Uhoraho, Umugaba w’ingabo.»

Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati

«Ubwo iri kara rigukoze ku munwa,

ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.»

Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti

«Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?»

Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!»

Zaburi ya 92(93),1abc, 1d-2, 5

Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,

Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.

Isi yarayishinze arayikomeza.

Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,

uriho kuva kera na kare!

Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri;

Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,

Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.

Publié le