Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 7,1-11
Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya: «Hagarara mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, maze utangaze aya magambo: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese bantu ba Yuda mwinjirana muri iyi miryango, muje kuramya Uhoraho. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimuvugurure imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, bityo nshobore guturana namwe aha hantu. Nimusigeho kwibeshyeshya amagambo atagira aho ashingiye, muvuga ngo: Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho! Uhoraho ari hano! Ahubwo nimuhindure rwose imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, muharanira igitunganiye umubano mu bantu. Ntimugakandamize umusuhuke, imfubyi n’umupfakazi; ntimukamenere amaraso y’indacumura aha hantu, kandi ntimukirukire ibigirwamana kuko byabakururira ibyago. Nimugenza mutyo, nzabona guturana namwe aha hantu, mu gihugu nahaye abasokuruza banyu kuva kera n’iteka ryose. Nyamara ariko dore muriringira amagambo y’ibinyoma adafite akamaro. Ubwo se muziba, mwice, musambane, murahire mu binyoma, mutwikire Behali ibitambo, mwiruke inyuma y’ibigirwamana bitigeze bibitaho, nimurangiza munze imbere muri iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, muvuga ngo «Turakijijwe!», maze nyuma mwongere mwikorere ayo marorerwa yose? Iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, mwibwira se ko ari ubuvumo bw’abajura? Jyewe, ibyo ari byo byose, ndabona ari uko bimeze! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Zaburi ya 83 (84), 2-3, 4, 5-6, 11abc
Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu!
Umutima wanjye wahogojwe
no gukumbura inkomane z’Uhoraho;
umutima wanjye n’umubiri wanjye,
biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.
Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,
n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,
ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
Mwami wanjye, kandi Mana yanjye!
Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,
bakagusingiza ubudahwema!
Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,
bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.
Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe
undutira iyindi igihumbi namara ahandi,
mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye.